IBIMENYETSO BY’IBIHE: IBIHE BY’ABANYAMANGA BIGEZE KU IHEREZO

0
508

 

Igihe cy’abanyamahanga bisobanura igihe abanyamahanga bazaba bafite ubushobozi kuri Israeli n’umurwa wayo Yerusalemu.

Bibliya igaragaza Israeli nk’igiti cy’umutini:

Hos.9 :10.“Mu gihe nabonaga Isirayeli yari ameze nk’inzabibu zo mu kidaturwa, ba sogokuruza nababonye bameze nk’imbuto z’umutini muto z’umwimambere, ariko bagiye i Bāli y’i Pewori biyegurira ibiteye isoni, baba babi bikabije nk’ikigirwamana bakunze.”

Niyo mpamvu igihe Yesu yabwiraga abigishwa be iby’iminsi y’imparuka yababwiye kwigira ku mutini :

Mat.24:32- 35.“Murebere ku mutini ni wo cyitegererezo: ishami ryawo, iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy’impeshyi kiri bugufi.

Nuko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi.Ndababwira ukuri yuko ab’ubu bwoko batazashiraho kugeza aho ibyo byose bizasohorera. Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.”

Yesu yagaragaje ko hari igihe kizaza ubwo ubushobozi bw’abanyamahanga kuri Israeli buzarangira.

Luk. 21: 24 “.Bamwe bazicwa n’inkota, abandi bajyanwe mu mahanga yose ari imbohe, kandi i Yerusalemu hazasiribangwa n’abanyamahanga, kugeza ubwo ibihe by’abanyamahanga bizashirira.”

Mu gihe cy’imyaka 500 yabanjirije ivuka rya Yesu Kristo, Israeli yabayeho  nk’agahugu kadafite imbaraga, gakikijwe n’ibihangange nk’ubuperesi, ubugereki na Roma. Ni muri iyo myaka Yesu yavutsemo, asanga ubwoko bwe bwarakolonijwe n’abaroma. Kugirango Herode ashimishe abisiraheri bakundaga gusenga kandi bari intagondwa ku by’iyobokamana, urusengero rwabo I Yerusalemu yararurimbishije cyane arutakaho amabuye y’agaciro, ku buryo iyo warurebaga urwitegeye wasangaga rubengerana. Urwo nirwo abigishwa ba Yesu bashatse mumwereka bamuratira uburyo ari rwiza, na we arababwira ati: biriya byose mubona bizashwanyagurika.

Mat.24: 1-2  « Yesu asohoka mu rusengero. Akigenda, abigishwa be baramusanga bashaka kumwereka imyubakire y’urusengero. Arababwira ati “Ntimureba ibi byose? Ndababwira ukuri yuko aha hatazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.”

Ubwo buhanuzi bwaje gusohora mu mwaka wa 70 nyuma y’ivuka rya  Yesu ubwo abayuda baje kwivumbagatanya bashaka kwigobotora igitugu cy’abaroma, ari nabwo Roma yahagabaga igitero kiyobowe na General Titus, asenya Yerusalemu nk’uko Yesu yari yabihanuye, abisiraheri batatanyirizwa ku mpande enye z’isi, igihugu cya Israeli gisibangana ku ikarita y’isi imyaka isaga 1000 yose, ibihugu by’abarabu biyikikije kandi bikomeye  byigabanya ubutaka bwayo, ahari urusengero I Yerusalemu bahazamura umusigiti ukomeye ariwo witwa uwa Oman.  Aho bari baratataniye amahanga yose yangaga urunuka ubwoko bwa Israel, ku buryo wa mugabo Hitler washoje intambara ya 2 y’isi yose yari yarashyizeho ibigo babakusanyirizagamo bakabanyuza mu mamashini yabakoragamo amavuta yo gushyira mu modoka  z’intambara (graissage) iryo niryo tsembabwoko ryakorewe abayahudi rikozwe n’aba nazi ba Hitler (Hollocauste nazi). N’aho intambara ya 2 y’isi irangiriye, ntawari witaye ku kibazo cy’abisiraheri barokotse ubwicanyi bakorewe, buri gihugu cyari gishishikajwe no kwiyubaka, kandi nta cyashakaga kwiteranya n’ibihugu by’abarabu byari bikungahaye kuri Peterori, ahubwo buri cyose cyabishakagaho ubushuti ngo kirebe ko cyabona kuri iyo zahabu y’umukara.

Mu nama z’umuryango w’abibumbye, impaka zabaye ndende zimara amezi 9 yose, bajya impaka niba bagomba kwemeza ko  igihugu cya Israeli kigomba kubaho, nyamara ku itariki ya 14/05/1948, nibwo icyemezo gishyiraho leta ya Israeli na Leta  cyatowe n’umuryango w’abibumbye.

Kugaruka kwa Israeli muri Gakondo yabo  nicyo kimenyetso cy’umutini utoshye.

Kongera kubaho  kwa Israheli ku buryo butunguranye byari byarahanuwe na Yesaya.

Yes.66: 8. “Ni nde wigeze kumva ibimeze bityo? Ni nde wigeze kubona ibisa bityo? Mbese igihugu cyavuka umunsi umwe? Ishyanga ryabyarirwa icyarimwe? Nyamara i Siyoni habyaye abana hakiramukwa.” 

Mu mwaka wa 1948 ntawari gutekereza ukuntu Igihugu cya Israeli yavuka, kikemerwa n’umuryango w’abibumbye.

Imana ubwayo yari yabasezeranyije ko nyuma yo kubahana ikabatatanyiriza mu bihugu byose, izongera ikabagarura mu gihugu cyabo. 

Ezek.36: 24. “Nuko nzabavana mu mahanga, mbakoranirize hamwe mbakuye mu bihugu byose, maze nzabageza mu gihugu cyanyu bwite.”

Nyuma y’uko inama y’umuryango w’abibumbye yemereye ku mugaragaro igihigu cya Isiraheri kuya 14/05/1948, byemejwe ko umurwa mukuru ari Tel Aviv, naho Yerusalemu abarabu bayikomeraho bavuga ko ari umurwa wera wabo, baharinda ku buryo bukomeye, kuko abisiraheri bavugaga ko badashobora kwicara badafite Yerusalemu ngo baryame basinzire. 

Zab.137:5 “ Yerusalemu, ninkwibagirwa, ukuboko kwanjye kw’iburyo kwibagirwe gukora,  ururimi rwanjye rufatane n’urusenge rw’akanwa kanjye, nintakwibuka, nintakunda I Yerusalemu, nkaharutisha ibyishimo biruta ibindi.”

Ibihugu by’abarabu byari byararundanyije intwaro z’umurengera ugereranyije n’ubushobozi bwa Israeli, ariko ntibyayibujije gushoza intambara tariki ya 3/06/2967 bavuga ko bashaka kubohoza Yerusalemu. Iyo niyo ntambara yiswe iy’iminsi 6, kuko tariki ya 10 bari bamaze kwigarurira agace ka Sinai, umushoro wa Gaza, Cisjordaniya n’igice cya Yerusalemu y’Iburasirazuba, bityo igihugu cya Pelestina ONU yari yageneye Abarabu bagicako kabiri kugirango bashobore gukora kuri Yerusalemu, ibyo nibyo bise ubukoloni bw’abisiraheri. Mu bibazo bihangayikishije umuryango w’abibumbye harimo icy’abapalestina birukanwe mu butaka bari bakatiwe mu buryo bwemewe, ariko niba Imana ariko yabigehhye ntacyo abantu bazahinduraho.

IKIMENYETSO  KIDASHIDIKANYWAHO.

Tugarutse gato kuri Yerusalemu, n’ubwo ubuhanuzi bw’uko Israeli bagombaga gusubira iwabo bwasohoye, twamaze kubona ko igihe abisiraheri bari batataniye mu mpande enye z’isi, abarabu bayigaruriye bakahubaka umusigiti ukomeye wa Omar, na n’ubu ukaba ugihari.

Yerusalemu Abayislam  bayita Al kud bisobanura: Umurwa mutagatifu, abenshi muri bo  bakanawuha agaciro kuruta Maka. Kugeza ubu ni isibaniro hagati y’abarabu n’abisiraeli, buri wese afiteho agapande gatoya, bamwe bemeza ko ariwo murwa mukuru wabo abandi ni uko. Ibyanditswe bikatwereka ko mu minsi iri imbere Imana izongera ikawuha bene wo aribo Israel.

Twabonye ko kugirango Israeli yigarurire agace gato k’umujyi wa Yerusalemu, yarwanye intambara ikomeye cyane n’ibihugu by’abarabu byari birangajwe imbere na Misiri,  Jordaniya na Siriya  mu ntambara bise iny’iminsi 6 (La guerre de six jour), aho hari muri 1967, ni nabwo Israeli yigaruriraga agace ka Gaza gahora kayishyamiranyije  n’abarabu, ku buryo nta cyumweru gishobora gushira nta muntu uhaguye ku mpande zombi.

Guhera mu mwaka wa 1981, ibihugu bya Liban, Siriya, Irani  na Jordaniya byashoje intambara kuri Israeli, ariko kuyinesha byarabananiye. Ababyibuka icyo gihe ingabo za Siriya zateye amabombe umujyi wa Zahle wari uteraniyemo abayahudi b’aba Orthodoxe barenga 200,000. Ubwo ingabo za Israeli zahise zitabara zisenya indenge z’intambara na za blinde ibyo bihugu byari byarundanyije ku mipaka yabyo byakorewe mu burusiya, ku buryo abantu batangaye cyane bibaza  aho Israeli yakuye izo mbaraga. Izi ntambara tubona zashojwe mu bihugu by’abarabu  n’akavuyo gakomeye kari muri ibyo bihugu cyane cyane icya Siriya ari nayo yakunze gushegesha cyane  isiraheri,  ni itangiriro ry’umugambi w’Imana wo kubaca integer  no  gusohoza ubuhanuzi, kandi  kuba igihugu cya Israeli cyarongeye kugaragara ku ikarita y’isi  guhera mu mwaka wa 1948 ni ibitwereka ko n’ibitaraba bizasohora igihe cyabyo.

KUKI IKIBAZO CYA ISRAELI KIGARUKA MU MURYANGO W’ABIBUMBYE ( UN)?

Mu mateka y’umuryango w’abibumbye, nta narimwe inama y’umutekano yigeze kwiga ku myanzuro yari yarafashe igoragoza ngo irebe ko yahinduka. Nta kindi kintu cyakuruye impaka nk’ikibazo cya Israeli.

Agahugu gato kavugisha ibihangange

Kubona agahugu gatogato, gatuwe n’abaturage 4,500,000 gahangayikisha ibihugu by’ibihangange ubwabyo ni ibintu byo kwibazwaho.

Ubusanzqwe iyo hari igihugu kibangamiye inyungu za biriya bihangange, zifata umwanzuro wo kucyikiza zitazuyaje. Igihe igihugu cya Hongriya cyitambikaga imbere y’uburusiya bwashakaga kwagura ubushobozi bwayo bu burayi bw’iburasirazuba, bwahise buyitera ntawe bugishije inama, ibihugu birasakuza ariko ntihagira igihinduka.

Ni nako bwateye Afghanistani amahanga agasakuza ariko bigashirira aho.

Muribuka ibyo ibihugu biyobowe na Emerika byakoreye Iraki na n’ubu bakaba bakiriyo nyuma yo kwikiza igihangange Sadam.

Mu gihugu cya Siriya ho ni ibindi bindi, Uburusiya na Amerika biririrwa bihatera ibisasu byabo, ariko nta na kimwe kivuga kuri Israeli, bose barayitinya.

Israeli iragaba ibitero ikigarurira uduce umuryango w’abibumbye wafasheho umwanzuro wo kwegurira Abarabu,  ibihugu by’abarabu bigasakuza, Uburusiya bikavuga buhoro, Amerika ikabacecekesha.

Kuba perezida w’igihugu cy’igihangange ku isi (Amerika) yaratangaje ko umurwa mukuru wa Israeli ari Yerusalem, kandi ko ambasade yacyo igiye kwimurirwa I Yerusalemu ubwabyo bifite icyo bivuze.

 

 

 

 

 

 

Icyo abantu benshi  batamenya burya ni uko n’ubwo ibihugu by’ibihangange byakwifata ku gahanga bigasa n’aho bihanganye, burya biba bijijisha ariko bijya  bigira aho bihurira bikumvikana ku buryo bigomba kunyuzamo ibibazo bikomakomeye. Nko ku kibazo cya Yerusalemu ibinyamakuru byinshi byandika ko Perezida Trump wa Amerika ariwe wemeye Yerusalemu nk’umurwa Mukuru wa Israeli, nyamara bikirengagiza ko mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ministeri yu’ububanyi n’amahanga tariki ya 1/6/2017, u Burusiya bwatangaje ko bwemera  Yerusalemu y’I Burengerazuba nk’ umurwa mukuru wa Israeli.

Ikigaragara akaba ari uku Yerusalemu izakomeza kuba ikimenyetso kigirwa impaka n’ibuye riremerera amahanga kugeza Yesu agarutse.

Pst.NGWABIJE Sylvestre

Umushumba Mukuru w’Itorero rya Pentekote CEPEA

Phone: +250788746317

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here